Skip to main content
environment policy

U Rwanda rugiye gutangiza Ihuriro Nyarwanda Rigamije Guteza Imbere Ubukungu Bwisubira

Ku nshuro ya mbere, u Rwanda ruzagira Ihuriro Rigamije Guteza Imbere Ubukungu Bwisubira (National Circular Economy Forum) ku rwego rw’igihugu. Iri huriro ryateguwe na Minisiteri y’Ibidukikije n’abafatanyabikorwa bayo, barimo abikorera, rigamije kureba neza amahirwe aboneka mu kubyaza umusaruro ibikoresho byamaze gukoreshwa bikongera gukoreshwa ibindi n’uburyo  ibi byafasha igihugu kurushaho guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije mu Rwanda binyuze mu gukoresha ibintu inshuro nyinshi no kubinagura. Iri huriro riraterana ku wa   8 Kanama 2019 kuri Hotel Marriott i Kigali. 
 
Iri huriro riritabirwa n’abantu b’ingeri zinyuranye harimo abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere, ibigo by’imari, ndetse n’inzego za Leta zifite aho zihuriye no guteza imbere ubukungu bwisubira, kugaragaza ahaboneka amahirwe no gushyigikira ibikorwa bifatika byateza imbere ubu buryo bugezweho bw’iterambere.
 
Uretse kuba U Rwanda rwariyemeje guteza imbere ubukungu burengera ibidukikije, rwanafashe umurongo wo kwimakaza ubukungu bushingiye ku gukoresha ibyo dutunze inshuro nyinshi no gusaba inganda kurushaho gukora neza zigabanya imyanda zisohora no gukoresha neza umutungo uhari. U Rwanda kandi rwashyizeho ingamba nyinshi zijyanye n’iki cyerekezo harimo nka Politiki y’Igihugu y’Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ibihe iherutse kuvugururwa nayo ubwayo irushaho guteza imbere ubukungu bwisubira. 
 
Na none kandi Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iherutse gutora itegeko rikumira ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ryiyongera ku ryakumiriye ikoreshwa ry’amashashi ya pulasitiki ryo mu mwaka wa 2008. Ibi bituma abikorera babona amahirwe yo guhanga imirimo yo gukora ibindi bibisimbura, no guhitamo kubaho mu buryo buteza imbere ubukungu bwisubira. 
 
Ihuriro Nyarwanda Rigamije Guteza Imbere Ubukungu Bwisubira rizaha abikorera umwanya wo gusangira ubunararibonye n’andi masomo. Muri bo harimo sosiyete ya Gura Ride, My Green Home n’ Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA). 
 
Inganda zigira uruhare mu gukora no gukoresha amacupa akoze muri pulasitiki, urugero nk’Inyange, Bralirwas Plc, nazo zizafata umwanya zisobanure ingamba zifite zo kugaruza ayo macupa anyanyagiye hirya no hino no kuyanagura. 
 
Binyuranye n’umurongo w’ubukungu turimo uyu munsi, aho dufata ikintu tukagikoresha ubundi tukajugunya, ubukungu bwisubira butanga amahirwe yo gufata neza ibyo dufite bikagumana agaciro, bigakomeza gukoreshwa aho kujugunywa. Ubu bukungu bushingiye ku mahame atatu, ari yo:
 

  • Gufata neza no guteza imbere umutungo kamere binyuze mu gucunga umutungo ushobora gushira burundu hamwe no kuringaniza ikoreshwa ry’umutungo ushobora kwisubiranya.
  • Gukoresha neza umutungo hahererekanywa ibikoresho, byaba ibyuzuye, ibice byabyo, cyangwa icyo bikozemo bikagumana ubuziranenge bwo mu rwego rwo hejuru haba mu byo byagenewe gukora n’isura yabyo. 
  • Guteza imbere ishyirwamubikorwa ry’ubu buryo hagaragazwa uburyo ibikoresho bikenewe bitazabura ku isoko kandi mu buryo buhendutse. 

 
Ihuriro Nyarwanda Rigamije Guteza Imbere Ubukungu Bwisubira ryateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Banki y’Isi, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi mu by’Inganda n’Iterambere, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije, Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA) n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda.