Skip to main content

Uko Dukora

FONERWA ishyira ahagaragara inyandiko zisaba abantu babyifuza gutanga imishinga yabo basaba inkunga ya FONERWA. Abantu babyifuza bahabwa igihe kingana n’ukwezi kumwe kugira ngo batange imishinga yabo, hagendewe ku bisabwa muri ya nyandiko (Call For Proposal). Ubusabe bwose bw’imishinga FONERWA iba yashyikirijwe burasuzumwa kugira ngo hatoranywemo imishinga yujuje ibisabwa kugira ngo ihabwe inkunga ya FONERWA.

Uburyo bwo gusuzuma ubu busabe, bukorwa mu mucyo kandi bukanyura mu ipiganwa binyuze mu nzira zitandukanye. Gutoranya imishinga yemerewe kubona inkunga ya FONERWA biba bikuriwe n’itsinda ribishinzwe (FMT), komite ishinzwe imicungire y’Ikigega (FMC). Icyakora Inama y’Ubuyobozi ya FONERWA ni yo ifata umwanzuro wa nyuma ku mishanga yemerewe guhabwa inkunga ya FONERWA.


Ubwoko bw’Inkunga zitangwa na FONERWA 

Hari ubwoko butatu (3) bw’inkunga ku mishinga butangwa na FONERWA:

Iyi nkunga iba yemerewe gusa inzego za Leta n’imiryango itari iya Leta zashyikirije FONERWA imishinga yujuje ibisabwa.

FONERWA itanga inguzanyo ku bikorera yo gushora imali mu bikorwa byo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ku rwunguko ruto cyane rungana na 11.45%. Ubu buryo bwashyizweho ku bufatanye na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) ari nayo inyuzwamo iyi nguzanyo.

Ubu bwoko bw’iyi nkunga bwibanda ahanini ku gukora ubushakashatsi, uburyo bwo kugaragaza ko ibintu bishoboka ndetse no kubyerekana/kubigaragaza mu ngiro. Inzego z’abikorera zishobora gusaba bene iyi nkunga kugeza ku madorali ya Amerika 300,000. Icyakora usaba bene iyi nkunga aba agomba kugaragaza uruhare rwe rungana na 25%.