Skip to main content
Sustainable transport

Ubwikorezi Burambye

Nka kimwe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, u Rwanda ruhura n’ibibazo byihariye mu rwego rw’ubwikorezi ndetse bikagira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu.

Ibi bibazo birimo ibi bikurikira:

  • Ubwiyongere bukabije bw’abaturage bo mu bice by’imijyi: Ibi bituma habaho ubwinshi bw’abaturage ndetse n’imyuka yangiza ikirere (ku kigero cy’ubwiyongere bwa 7% buri mwaka), bikagendana kandi n’ubwiyongere by’ikoreshwa bw’ibinyabiziga/imodoka. 
  • Ikiguzi kiri hejuru cy’ubwikorezi (ibikomoka kuri peteroli): Ibi bikaba bigira ingaruka ku bwikorezi ndetse n’ikiguzi cyo gukora ibikorwa by’ubucuruzi 
  • Imisozi miremire: Ibi bituma Igihugu uburyo bwo kubaka ibikorwaremezo bifite ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka ku mihindagurikire y’ibihe burushaho kugorana cyane 
  •  Kuba Igihugu kidakora ku Nyanja: Ibi bituma u Rwanda buri gihe ruhora rushingiye gusa ku nzira ziruhuza n’ibindi bihugu bituranyi.