.
Ikigega cy’igihugu gitera inkunga imishinga irengera ibidukikije.
Ireme Invest ni gahunda yashyiriweho abikorera mu Rwanda hagamijwe gushyigikira imishinga yabo irengera ibidukikije no gufasha igihugu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Ireme Invest itanga serivisi z’imari n’uburyo bwihariye mu rwego rwo koroshya no kwihutisha ishoramari rirengera ibidukikije.
Mu gihe urubuga rwafunguwe, ubusabe bushobora gutangwa. Kuzuza ibisabwa ugatanga ubusabe niyo ntambwe ya mbere yo kwitabira iyi gahunda ukaba wanahabwa inkunga itangwa na Ireme Invest.
Uko Bikorwa
- Gusaba kwitabira iyi gahunda, ubusabe bwoherezwa mu buryo bw’ikoranabuhanga hifashishijwe urubuga rwa Ireme Invest ruboneka hano.
- Abasaba bose ku nshuro ya mbere barasabwa gufungura konti mu buryo bw’ikoranabuhanga ku rubuga rusabirwaho inkunga. Abasaba inkunga bazahabwa amahirwe yo kubaza ibibazo haba mu biganiro ndetse no guhura imbonankubone n’itsinda ry’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije kugirango basobanurirwe byimbitse.
Icyitonderwa: Kuzana inyandiko mu ntoki cyangwa gutanga inyandiko kuri imeri (email) ntibizemerwa.
Umushinga ugomba kuba ugamije kugabanya no guteza imbere imicungire myiza y’imyanda
Kuba ibikorwa bikorerwa mu Rwanda
Umushinga ugomba kuba ugaragaza neza uko ubucuruzi buzakorwa
Umushinga ugomba kuba bwujuje amabwiriza agenga kurengera ibidukikije
Umushinga ugomba kuba ujyanye n’intego z’igihugu/mpuzamahanga zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
Rwiyemezamirimo agomba kugaragaza ko ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa umushinga
Ba rwiyemezamirimo 10 bazaba bazemezwa bazabona inkunga igera kuri miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda hagendewe ku gihe ibikorwa byabo bimaze cyangwa ubwoko bwabyo.
Ku musozo w’iyi gahunda, aba ba rwiyemezamirimo n’abakora ubucuruzi bazagira amahirwe yo kumurika ibikorwa na serivisi zabo mu muhango uzwi nka “Demo Day”. Uyu muhango uzatanga amahirwe yo gukurura abandi bashoramari bashora imari yatuma ibikorwa by’umushinga w’ubucuruzi bikomeza gukora na nyuma y’iyi gahunda.