Skip to main content

Private Sector apply



Itangazo rihamagarira gutanga ubusabe bw’inkunga

Ireme Invest irahamagarira ba Rwiyemezamirimo n’abacuruzi gutanga ubusabe bw’inkunga babinyujije mu gashami k’imitegurire y’imishinga (PPF) kabarizwa mu Kigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije.

Aya akaba ari amahirwe adasanzwe ku mishinga ibarizwa mu cyiciro cyo kurengera ibidukikije, ku bantu bifuza kwinjiza mubikorwa byabo bisanzwe imigirire ituma ibidukikije bibungabungwa ndetse n’abahanga udushya mu bijyanye n’ibikorwa bihangana n’imihindagurikire y’ibihe, aho bazahabwa inkunga zitishyurwa, izishyurwa ndetse n’imari ishorwa nk’umugabane.

Ireme Invest ikaba irikwakira ubusabe bw’imishinga ibarizwa mu byiciro by’ishoramari bikurikira:

Ingufu zitangiza ikirere

Ingendo zitangiza ikirere

      Imyubakire y’imigi irambye

Ubuhinzi buhangana n'ihindagurika ry'ibihe

Imicungire y'imyanda

 

Imari zizatangwa

Ireme Invest itanga serivisi z'imari zitandukanye mu bijyanye n’ishoramari harimo: 

● Inkunga itishyurwa: Zigera kuri miriyoni 125 RWF

● Inkunga yushyurwa: Igera kuri miriyoni 300 RWF

● Ishoramari ry’ imigabane: Igera kuri miriyoni 300 RWF

 

Ibisabwa

Kugirango uhabwe inkunga, umushinga wawe ugomba kuba wujuje ibi bikurikira:

● Ukorera mu Rwanda ndetse ufite icyemezo cyemewe n’ikigo k’ igihugu gishinzwe iterambere (RDB)

● Ukorera mu rwego rwo kurengera ibidukikije

● Kuba ugaragaza ubushobozi bwo kwaguka no guteza imbere

● Kwerekana ibimenyetso by’ uko umushinga wawe utangiza ibidukikije ndetse uzamura ubukungu

● Kwerekana imiyoborere y’ intangarugero

 

Ninde wemerewe gutanga ubusabe?

Aya mahirwe arafunguye kuri ba rwiyemezamirimo bose ndetse n’imishinga ikora ibijyanye no kurengera ibidukikije mu Rwanda

➔ Umushinga wawe ugomba kuba werekerana ko ukora ibijyanye no kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurike y’ibihe

➔ Ugomba gusobanura mu buryo busesuye uko uzakoresha imari uzahabwa

➔ Abatanga ubusabe barashishikarizwa gusaba inkunga ijyanye n'icyiciro babarizwamo. Buri mushinga wemerewe gusaba inkunga y'icyiciro cy’imari kimwe.

 

Ni gute watanga ubusabe?

Ba rwiyemezamirimo nind’imishinga barashishikarizwa gusura urubuga bakamenya byinshi kurushaho bakanatanga ubusabe banyuze kuri www.greenfund.rw/ireme-invest-application  

Gutanga ubusabe bizarangira saa 17:00, Kuwa gatanu tariki 22 Werurwe 2024

Kubindi Bisobanuro

Kuzindi gahunda zirambuye , twandikire kuri application@greenfund.rw 

 

Key Documents

The Fund encourages all applicants to download and read the available documents prior to submission of their application. 

Key documents include:

TANGA UBUSABE UYU MUNSI