Imishinga twafashije
Kubungabunga umugezi wa Yanze n’icyogogo binyuze mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu rwego rwo kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe no guhindura imibereho y’abaturage
Uyu mushinga wari ugamije kubungabunga imisozi ikikije icyogoco cya Yanze, hitabwa ku ku gutunganya imiyoboro itwara amazi.
Gukoresha Amazi-Ingufu n’umutekano w’ibiribwa nk’uburyo bwo guteza imbere ifatwa ry’ibyemezo birwanya imihindagurikire y’ibihe mu bice byatoranyijwe mu kibaya cy’Akagera
Intego y’uyu mushinga yari ugushyiraho politiki ishingiye ku bimenyetso bifatika.
Gutanga ibigega bifata amazi y’ibisenge by’amazu mu bice bituwe cyane
Uturere twibanzweho muri uyu mushinga ni uturere dukunze kwibasirwa n’ikibazo cy’imyuzure ikabije. Uburyo bwo gufata amazi y’ibisenge hakoreshejwe ibigega bifata amazi ni kimwe mu bisubizo bw’iki kibazo.
Ubutaka bukoreweho ibikorwa byinshi, umutungo kamere w’amazi ndetse n’ingufu zitangiza ibidukikije, hagamijwe kugabanya ubukene
Uyu mushinga wibanze ku bikorwa by’imicunire irambye no kubugangabunga umutungo kamere ndetse no gukora ubuhinzi byongera umusaruro.
Kubaka umudugugu utangiza ibidukikije mu Karere ka Karongi
Uyu mushinga wibanze ku kubakira inzu zo kubamo imiryango itishoboye 854 yo mu midugudu ya Gahabwa na Nyamuhebe mu Karere ka Karongi.
Kubungabunga icyogogo cy’Akanyaru
Ubikorwa by’umushinga byibanze ku kongera ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe ndetse no gufasha mu guhindura imibereho y’abaturage bo mu Karere ka Gisagara mu majyepfo y’u Rwanda.
Uburyo bwo kugira imicungire y’ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse no gushyiraho uruganda
Uyu mushinga wari ugamije gukora inyigo ihamye ndetse no gushyira mu bikorwa uburyo bw’imicungire y’ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Rwanda
Umushinga w’igerageza mu kwinjiza imihindagurikire y’ibihe mu rwego rw’icyayi n’ikawa
Uyu mushinga w’igerageza wari ugamije gufasha mu kwinjiza ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu rwego rw’ubuhinzi bw’icyayi na kawa mu igenamigambi rya Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.