Imishinga twafashije
Gahunda yo Kugarura urusobe rw'ibinyabuzima no kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe
Uyu mushinga wari ugamije kongerera ubudagangarwa ibirwa n’ibishanga byangiritse ku mihindagurikire y’ibihe.
Kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Gaseke rutanga 500kW
Uyu mushinga wari ugamije ukubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Gaseke rutaga ingufu zingana na 500kW mu rwego gufasha aturage bo muri ako gace batagiraga umuriro kuwubona ndetse no kubona ingufu zitangiza ibidukikije.
Gufasha abahinzi bato bo mu ngo zikennye gukora ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe mu Karere ka Bugesera
Nta buryo bworoshye bwo kugera mu Murenge wa Ngeruka, ndetse aka gace ni kamwe mu twibasiwe n’ikibazo cy’amapfa ku buryo bukomeye mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’uburasirazuba.
Umushinga kubungabunga uruhererekane rw’imisozi ya Kongo Nili ihuriweho n'ibidukikije
Uyu mushinga wari uw’imyaka itatu ukaba warashyizwe mu bikorwa n’Akatrere ka Muhnga ku bufatanye na Caritas.
Imicungire irambye y’amashyamba n’umutungo kamere wo mu cyogogo mu karere ka Nyagatare
Isuri y’ubutaka ndetse no kwandura k’umugezi w’Akagera n’Umuvumba, biterwa no kwangirika ndetse n’ugucika kw’amashyamba hamwe kudacungwa neza kw’amashaymba.
Kubungabunga ibidukikije mu Nkambi z’impunzi ndetse n’ibice bituriye izi nkambi
Uyu mushinga wari ugamije gushyiraho uburyo ndetse n’ingamba zo kubungabunga ibidukikije mu nkambi ndetse n’ibice bikikije izi nkambi mu gihugu.
Amashyamba arambye, ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’uburyo bwo gucunga neza ingufu za biogas mu kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe mu Karere ka Gatsibo
Akarere ka Gatsibo District kahuye n’ibibazo byo gutemwa kw’amashyamba mu myaka 10 ishize.
Gufata amazi no kongera kuyabyaza umusaruro mu Karere ka Kamonyi
Akarere ka Kamonyi gahura n’ibibazo byo gutemba gukabije kw’amazi, bityo bigatera ibibazo by’isuri y’ubutaka, imyuzure ndetse no kwangirika kw’imitungo hamwe n’ibikorwaremezo.