Imishinga twafashije
Uburyo burambye bw’urusobe rw’ibinyabuzima: Gushakisha no kuzana mu Rwanda ubuhinzi bw’ibihunnyo byo mu bwoko bwo mu ishyamba
Uyu mushinga wari ugamije gukora ikusanyamakuru ry’ubwoko bw’ibihunnyo biribwa byo mu ishyamba kugira ngo byinjizwe mu buhinzi bwo mu Rwanda.
Virtual Grid Rwanda
Ni umushinga wari ugamije gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga hakoreshejwe umuriro wa WakaWaka ndetse n’umuyoboro wa Telefoni ngendanwa mu gushyiraho Virtual Grid
Gufasha Igenamigambi ry’iterambere ry’uturere (DDPs) kwinjiramo gahunda zo kurengera ibidukikije
U Rwanda rwifuza kubaka inzira z’iterambere rirambye kandi ritabangamira ibidukikije, kugira ngo ishoramali rikorwa muri uru rwego rribashe kwita no kugendera kuri iyo ntego.
Imicungire irambye no Kubungabunga ibidukikije hagamijwe kugabanya ubukene
Ibikorwa by’uyu mushinga byibanze ku guteza imbere imibereho myiza y’imiryango 600 yo mu Rwanda ku bufatanye na Send a Cow.
Kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu cyogogo cya Nyabarongo
Kubungabunga inkombe z’umugezi wa yabarongo hamwe n’icyogogo cyawo, hibandwa ku bikorwa byo gukumira isuri y’ubutaka.
Kubungabunga igishanga cya Nyundungu ndetse no kubakamo Pariki y’ubukerarugendo
Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije REMA, ukaba wari ugamije guhindura igishanga cya Nyandungu kigakorwamo pariki y’ubukerarugendo bwo mu bice by’umujyi, ndetse iki gishanga kikabungwabungwa mu rwego rwo kurengera no kugarura urusobe rw’ibinyabuzima byaho.
Iyubakwa ry’inzu zihanganira ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe kandi zihendutse mu Rwanda
Iyu mushinga wari ugamije kubaka inzu zubatswe mu buryo bwizewe kandi butangiza bwihanganira ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe, hakoreshejwe ibikoresho bigabanya ikigero cy’ubushyuhe kandi bikana biboneka mu buryo bworoshye.
Umushinga wo gufasha uruganda rw’umuceli rwo mu karere ka Nyagatare ku bijyanye n’umuriro
Uyu mushinga wari ukubaka uruganda rw’umuceli rufite ubushobozi bwa 70 kW mu Karere ka Nyagatare.