Skip to main content
Geen city

Imijyi ibungabunga ibidukikije

U Rwanda ruragira imijyi ku kigero kihuta cyane, aho 35% b’abaturage biteganyijwe ko bazaba batuye mu mijyi mu mwaka wa 2021. Umuvuduko w’ukwaguka kw’imijyi byitezweko uzakomeza kwiyongera kuko Igihugu kirushaho kubakira ubukungu bwacyo ku mijyi iteye imbere ndetse n’umwego rwa serivisi.


Nanone, Muri gahunda ya Leta y’icyerezo 2020, u Rwanda rwashyize imbere cyane iterambere ry’imijyi irambye, kandi uku kwaguka kw’imijyi kutabangamiye  ibidukikije. Hashyizweho inzira ndetse n’uburyo busobanutse bugenga iterambere ry’umujyi wa Kigali ndetse n’imijyi 6 yunganira Kigali mu rwego rwo kurushaho kuyobora iyubakwa ry’ibikorwaremezo by’umujyi ndetse n’igenamigambi ryawo.


By’umwihariko, FONERWA itera inkunga ishyirwamubikorwa ry’umushinga w’ikitegererezo wa 620ha wiswe Green City Kigali wo gukora inyigo y’umujyi utangiza ibidukikije ishobora no kwifashishwa hirya no hino mu gihugu ndetse no kugaragaza indi mishinga yunguka mu bice by’imijyi mu nzego zirimo zerivisi z’amazi, ubwikorezi, ikoranabunganga n’itumanaho, etc.