Skip to main content
waste

Imicungire y’imyanda

90% by’imyanda iboneka hirya no hino mu gihugu itwarwa ndetse ikajungunwa ahantu hatemewe kandi hatizewe. Akenshi, usanga imyanda ijya mu migezi, mu masoko y’imigezi, ndetse ikajya mu bihingwa. Ibi bituma habaho ukwandura gukomeye kw’amazi yo kunywa ndetse n’ibindi byanduza cyane cyane bituruka mu bice bituwe cyane n’amashuri, ndetse n’inkongi zitera imyotsi myinshi yanduza ikirere. 


U Rwanda rukaba rusesengura uburyo butandukanye bwakoreshwa mu gucunga imyanda, hagahinduka uburyo bwo gucunga imyanda hakoreshejwe ibimoteri, ahubwo hagakoreswa ubundi buryo burambye kandi bukemura ibibazo bitera ku bidukikije.  FONERWA ikazafasha mu guha amahirwe no gufasha imishinga n’ishoramali mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’uburyo bwo kugira imicungire irambye y’imyanda.