Gusimbuza ingufu zikoresha ibicanwa
Mu Rwanda, 85% by’ingufu zikomoka ku bicanwa bikomoka ku bicanwa. Ingo zirenga 90% zikoresha bene ubu buryo nk’inkomoko y’ingufu zikoreshwa mu guteka. Ikoreshwa ry’ubu buryo bwose rigenda rigira ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu ndetse hatirengagijwe n’iyangirika ry’ibidukikije cyane cyane itemwa n’iyangirika ry’amashyamba.
Nk’urugero, mu Rwanda rwahuye n’ikibazo cy’itemwa ry’amashyamba riturutse ahanini ku bwiyongere bw’ikoreshwa ry’ibicanwa by’inkwi, ndetse mu gihe bigaragara ko mu gihe hatabaho uburyo buboneye bwo kurengera amashyamba ndetse no kugira uburyo bw’ikoreshwa ry’izindi ngufu, iki kibazo bigaragara ko cyakomeza kwiyongera.
U Rwanda kuri ubu rushyize imbere ingamba zo guhindura uburyo bw’ikoreshwa ry’ingufu zikomoka ku bicanwa, hagashyirwa imbaraga mu guteza imbere ishoramali rigamije gushyiraho uburyo bundi bw’ikoranabuhanga n’ikoreshwa ry’ubundi buryo burambye bw’ingufu.
FONERWA izashyigikira ibikorwa byose ndetse n’ishoramali bigamije gufasha Igihugu gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije, kuvugurura umutekano w’bakoresha izi ngufu ndetse no kugabanya imyuka itera ukwiyongera gukabije k’ubushyuhe ku isi.