Skip to main content

Amahirwe yo guhabwa inkunga

Imiryango itari iya Leta (CSOs) n’inzego z'ibanze (Uturere n’Umujyi wa Kigali) bahawe amahirwe yo gusaba inkunga ibafasha gushyira mu bikorwa imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu gihugu hose. Iyi nkunga igenewe Imiryango itari iya Leta, uturere ndetse n’Umujyi wa Kigali kugirango babashe gukora imishinga na gahunda zifasha abaturage guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. 

Binyuze mu mushinga w’Ikigega Adaptation Fund witwa "Subnational Adaptation Fund Enhanced Direct Access," iyi nkunga izatangwa na Minisiteri y’Ibidukikije, ibicishije mu Kigega cy’Igihugu cy'Ibidukikije (Rwanda Green Fund).

Inyandiko isobanura umushinga izoherezwa igomba kuba igaragaza ko umushinga uzamara igihe kirekire na nyuma y’uko igihe cyo guhabwa inkunga kirangiye, aho inyungu izaturuka, ufitiye umumaro abaturage, utagira uwo uheza kandi ukaba ukurikiza uburyo bw'isuzumangaruka ku bidukikije n'imibereho myiza ‘’Environmental and Social Management Framework’’ bw’Ikigega cy’Igihugu cy'Ibidukikije.

Gusaba iyi nkunga yo gushyira mu bikorwa imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe birafunguye ku Miryango itari iya Leta (CSOs) n’inzego z'ibanze (Uturere n’Umujyi wa Kigali) kugeza tariki 20 Ukwakira 2023 (5:00 PM)

Inzego z’imishinga izibandwaho

Imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe y’Imiryango itari iya Leta (CSOs) n’inzego z'ibanze (Uturere n’Umujyi wa Kigali) izaterwa inkunga, igomba kuba ishingiye kuri kimwe muri ibi: 

Ibyerekeye inkunga n’igihe izamara

Imishinga igomba kuba igaragaza agaciro k’inkunga mu buryo bukurikira:

  • Umushinga w’Umuryango utari uwa Leta (CSO): Hagati ya Miliyoni 120 RWF na Miliyoni 300 RWF
  • Umushinga w’urwego rw’ibanze (akarere cyangwa Umujyi wa Kigali): Hagati ya Miliyali 1.2 RWF na Miliyali 1.8 RWF

Abasaba inkunga bagomba kugaragaza mu nyandiko isobanura umushinga uruhare rwabo mu gushyigikira imishinga haba mu buryo bw’ibikorwa ndetse no gushora amafaranga. Imiryango n’inzego zibanze zisaba inkunga bagomba kugaragaza aho igishoro gituruka, ari nabyo bigaragaza ko umushinga uzamara igihe kirekire na nyuma y’uko igihe cyo guhabwa inkunga kirangiye.

Inkunga izatangwa kuri buri mushinga mu gihe cy’imyaka 2-3.5 (bitarenze amezi 42).

 

 

Uko wasaba inkunga

Inyandiko shusho igaragaza igitekerezo cy’umushinga (PPD) izoherezwa ubwo gahunda yo gusaba inkunga izaba ifunguye. PPD ni inyandiko ya mbere isaba itangwa kugira ngo usaba ahabwe inkunga n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije. PPD igamije kwerekana muri rusange igitekerezo cy’umushinga.

Uko wakohereza inyandiko shusho igaragaza igitekerezo cy’umushinga (PPD)

  • Inyandiko shusho igaragaza igitekerezo cy’umushinga (PPD) yoherezwa mu buryo bw’ikoranabuhanga hifashishijwe urubuga rw’Ikigega ruboneka hano.
  • Abasaba bose ku nshuro ya mbere barasabwa gufungura konti mu buryo bw’ikoranabuhanga ku rubuga rusabirwaho inkunga. Urwo rubuga rwemerera abasanzwe barukoresha mu isaba ry’inkunga gukoresha konti basanganwe (login) mu gutanga imishinga yabo kuri iyi nshuro. Abasaba inkunga bazahabwa amahirwe yo kubaza ibibazo haba mu biganiro ndetse no guhura imbonankubone n’itsinda ry’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije kugirango basobanurirwe byimbitse.
  • Menya intambwe ku yindi uko wakoresha urubuga rusabirwaho inkunga hano.
  • Wifuza inyandikorugero utifashishije interineti, kanda hano. Niba ushaka kureba fomu y’isuzumangaruka ku bidukikije n'imibereho myiza “Environmental and Social Management screening”, wayisanga hano

Icyitonderwa: Kuzana inyandiko mu ntoki ku biro by’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije cyangwa gutanga inyandiko kuri imeri (email) ntibizemerwa.

 

Mu gusuzuma inyandiko shusho igaragaza igitekerezo cy’umushinga (PPD), iby’ingenzi bizashingirwaho ni ibi bikurikira: 

Umushinga ugomba gutangwa n’umuryango utari uwa Leta (CSO)  cyangwa urwego rw’ibanze (akarere cyangwa Umujyi wa Kigali).

Umushinga ugomba kuba ushingiye kuri kimwe muri ibi: 

Ubuhinzi burengera ibidukikije

Gukoresha neza ubutaka mu buryo burambye

Kubungabunga no gukoresha neza amazi

Kuhira ku buso buto mu buryo bugezweho

Umushinga ugomba kuba ugamije gutanga umusaruro kandi ukurikiza uburyo bw’isuzumangaruka ku micungire y’ibidukikije “M&E Logical Framework’’ bw’Ikigega cy’Igihugu cy'Ibidukikije

  • Inyungu zikomoka ku mushinga zigomba kuba zizakomeza ku buryo burambye na nyuma y’uko umushinga urangiye
  • Umushinga ugomba kuba ugamije kurengera ibidukikije ndetse unazamura imibereho
  • Umushinga ugomba kuba ugaragaza agaciro kawo mu buryo bw’amafaranga
  • Umushinga ugomba kuba ugaragaza uruhare rw’abagenerwabikorwa 
  • Umushinga ugomba kuba ujyanye n’intego z’igihugu/mpuzamahanga zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
  • Umushinga ugomba kuba ukurikiza amabwiriza yo kurwanya ruswa
  • Umushinga ugomba kwibanda mu gufasha umubare munini w’abagenerwabikorwa hanagaragazwa ku buryo bugaragara uko abagore n’ibindi byiciro by’abatishoboye bazungukira mu mushinga
  • Inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa umushinga zigomba kugaragaza ko hari ubushobozi bwabyo
  • Umushinga ugomba kuba wubahiriza umurongo washyizweho n’amabwiriza aboneka mu nyandiko y’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije ajyanye no gucunga neza ibidukikije n’imibereho myiza (ESMF). Imishinga izaba iri mu cyiciro cya B+ cyangwa C nk’uko bizerekanwa n’isuzuma rizakorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije, niyo gusa izaba yemerewe guhabwa inkunga.

Icyitonderwa:

Icyiciro C: Imishinga idafite ingaruka ku bidukikije cyangwa imibereho myiza.

Icyiciro B: Imishinga igaragaza ingaruka nkeya ku bidukikije cyangwa imibereho myiza, muri rusange zishobora kugabanywa cyangwa gukemurwa hifashishijwe uburyo bwabugenewe.

Icyiciro A: Imishinga igaragaza ingaruka nyinshi kandi zitandukanye ku bidukikije ndetse n’imibereho myiza, zidashobora gukemurwa, cyangwa zitazwi.

 

Mu gihe imishinga yabo yaba itoranyijwe, abasabye inkunga bazaba basabwa kohereza inyandiko yuzuye isobanura umushinga. Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije kizatanga ubufasha bukenewe kugirango iyo nyandiko inozwe uko bikwiye.

Wifuza inyandikorugero isobanura umushinga n’igaragaza uko umushinga uzacungwa, kanda hano,

 

Imishinga yatanzwe izakorerwa isuzumwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije. Itsinda risuzuma rizagenzura buri nyandiko isobanura umushinga hashingiwe ku bintu bitanu by’ingenzi, kugirango ihabwe amanota. Mu bizakurikizwa harimo kuba umushinga:

Ukenewe 

  • Ugaragaza ko uzatera imbere
  • Uzamara igihe kirekire, urengera ibidukikije n’ingaruka uzagira
  • Ugaragaza agaciro kawo mu buryo bw’amafaranga
  • Ufite ubushobozi bwo kubyaza umusaruro amahirwe y’inyongera

 

Itsinda ry’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije rishinzwe ishoramari rizasuzuma imishinga yageze mu cyiciro cya nyuma. Iri tsinda rizahitamo imishinga ihiga indi maze ishyikirizwe Inama y'Ubuyobozi kugirango hafatwe umwanzuro wa nyuma. 

 

Inama y'Ubuyobozi y’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije izemeza imishinga ihabwa inkunga. Inama y'Ubuyobozi izarebera hamwe ibyavuye mu isuzuma ry’Itsinda ry’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije rishinzwe ishoramari hanyuma yemeze imishinga igomba guterwa inkunga. Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije kizoherereza abasabye inkunga ibaruwa ibamenyesha ibyavuye mu isuzuma.

Inyandiko z’ingenzi