Imishinga Twafashije
FONERWA itera inkunga imishinga itandukanye yaba iy’inzego za Leta, iz’abikorera n’imiryango itari iya Leta/sosiyete sivile. Iyi mishinga iba igomba kuba igaragaza amahirwe menshi mu gufasha igihugu kuzana impinduka zikenewe mu kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe nk’uko bikubiye mu ntego z’u Rwanda zo kubaka ubukungu burambye kandi butangiza ibidukikije ndetse bubasha guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.
Kugeza ubu, FONERWA imaze gutera inkunga imishinga 44 yo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe hirya no hino mu gihugu.
Gufasha Moto zo mu Rwanda Gukoresha ingufu zitangiza ikirere
Uyu mushinga wari ugamije gushyiraho uburyo bwo gukoresha ingufu z’amashanyarazi kuri moto zo mu Rwanda no gukoresha bateri zikoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba mu rwego rwo kugabanya imyuya ihumanya ikirere
Umushinga wo Gufasha Polisi y’Igihugu gukoresha ingufu nke
Uyu mushinga wari ugamije gufasha Polisi y’Igihugu kubasha gukoresha mu buryo buboneye ingufu nkeya kandi zitangiza ibidukikije nk’uko bikubiye muri gahunda y’Igihugu y’iterambere rirambye kandi ridahungabanya ibidukikije
Gufasha Gahunda ya Girinka kutangiza ibidukikije
Uyu mushinga wari ugamije gufasha gahunda ya Girinka gushyirwa mu bikorwa ariko itangije ibidukikije ndetse no gusubiza ibibazo bifite aho bihuriye n’ibidukikije muri iyi gahunda.
Gutunganya Umugezi wa Nyabarongo
Uyu mushinga wakorewe mu Turere 3 duherereye mu cyogogo cy’umugezi wa Nyabarongo mu rwego rwo gufasha mu guhangana n’ibibazo by’iyangirika ry’ubutaka no kwandura kw’amazi yo muri iki cyogogo.
Umushinga wa mine ya Rushashi
FONERWA yatanze inkunga yo mu bwoko bwo guhanga udushya mu kurengera ibidukikije, aho mine ya Rushashi yafashijwe gushyiraho uburyo bushya bwo kuvugurura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bugakorwa mu buryo butangiza ibidukikije.
Umushinga wo Gufasha Gukumira imyuzure mu gace ka Nyabugogo
Uyu mushinga wibanze ku kongerera ubudahangarwa agace ka Nyabugogo mu bijyanye no guhangana n’imyuzure iterwa n’imvura nyinshi, hubakwa uburyo bwo buboneye bwo kuyobora amazi yerekezwa mu mugezi wa Nyabugogo, ndetse hakanongerwa ubushobozi bwa ruhura ya Mpazi.
Kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imidugugu itangiza ibidukikije mu Karere ka Nyamasheke
Uyu mushinga wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri iterwa n’igabanuka ry’amashyamba ndetse no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’ubutaka.
Umushinga wo gufasha kugira umwaka mwiza no gukusanya amakuru ku mihindagurikire y’ibihe
Uyu mushinga wibanze ku gushyiraho ibikorwaremezo bigamije gufasha mu gutanga umwaka mwiza, gukurikirana ndetse no gukusanya amakuru ajyanye n’imihindagurikire y’ibihe mu rwego rwo gufasha mu ifatwa ry’ibyemezo.