Abo Turibo
Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije-FONERWA ni ikigega gitera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije no kurwanya imihindagurikire y’ibihe, cyashyizweho na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2012. Ni kimwe mu mu bigega binini ku mugabane wa Afrika bifite bene izi nshingano. FONERWA ikoresha izina rya Rwanda Green Fund mu bikorwa byayo byo kumenyekanisha ibyo ikora ku bafatanyabikorwa.
Nka kimwe mu nzego ziri ku isonga rwo guharanira ko u Rwanda rwubaka ubukungu burambye kandi butabangamira ibidukikije, intego nyamukuru ya FONERWA ni ugufasha Igihugu gusubiza ibibazo gifite bijyanye no kubona amikoro ahagije n’ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka zifitanye isano n’ibidukikije ndetse n’imihindagurikire y’ibihe nk’uko bikubiye mu ntego z’u Rwanda zo kuba mu bihugu bifite ubukungu burambye kandi butangiza ibidukikije.
Ishingano za FONERWA:
- Gushaka no gucunga umutungo ukoreshwa mu gutera inkunga ibikorwa bigamije kurengera no kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere;
- Gushaka no gucunga inkunga yo guhangana n’imihindagurikire
- Gukusanya no gucunga inkunga zituruka mu nzego za Leta, iz’abigenga, mu bufatanye ku rwego rw’ibihugu bibiri cyangwa mu rwego mpuzamahanga hagamijwe kugera ku ntego z’igihugu zigamije guteza imbere ingamba z’ibanze z’Igihugu mu bijyanye n’ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe;
- Gutera inkunga inzego za Leta, amashyirahamwe n’abantu ku giti cyabo hagamijwe kurengera no kubungabunga ibidukikije, kubikoraho ubushakashatsi no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe;
- Guhuza ibikorwa no gukora ku buryo amasezerano y’ubufatanye atandukanye yerekeye inkunga zigamije gukumira ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ategurwa kandi agacungwa neza mu nzego zose zo mu Gihugu.
- Gukorana n’izindi nzego zo mu Rwanda, mu karere u Rwanda ruherereyemo no mu mahanga bihuje inshingano