Skip to main content
EDA Adaptation Fund Kinya

Imiryango itari iya Leta (CSOs) n’inzego z'ibanze (Uturere n’Umujyi wa Kigali) bahawe amahirwe yo gufashwa gushyira mu bikorwa imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Ikigega cy’Igihugu cy'Ibidukikije (Rwanda Green Fund) cyishimiye kumenyesha Imiryango itari iya Leta (CSOs) n’inzego z'ibanze arizo: Uturere n’Umujyi wa Kigali, ko ubu bashobora gusaba inkunga ibafasha gushyira mu bikorwa imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu gihugu hose. 

Iyi nkunga igenewe gufasha Imiryango itari iya Leta (CSOs) n’inzego z'ibanze (Uturere n’Umujyi wa Kigali) gushyira mu bikorwa imishinga ifasha abaturage guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Binyuze mu mushinga witwa "Subnational Adaptation Fund Enhanced Direct Access”, iyi nkunga izatangwa na Minisiteri y’Ibidukikije, ibicishije mu Kigega cy’Igihugu cy'Ibidukikije (Rwanda Green Fund).

Imishinga y’Imiryango itari iya Leta (CSOs) n’inzego z'ibanze (Uturere n’Umujyi wa Kigali) izaterwa inkunga, igomba kuba ishingiye kuri kimwe muri ibi: 

  • Ubuhinzi burengera ibidukikije
  • Gukoresha neza ubutaka mu buryo burambye
  • Kubungabunga no gukoresha neza amazi
  • Kuhira ku buso buto mu buryo bugezweho

 

Inyandiko isobanura umushinga izoherezwa igomba kuba igaragaza ko umushinga uzamara igihe kirekire na nyuma y’uko igihe cyo guhabwa inkunga kirangiye, aho inyungu izaturuka, ufitiye umumaro abaturage, utagira uwo uheza kandi ukaba ukurikiza uburyo bw'isuzumangaruka ku bidukikije n'imibereho ‘’Environmental and Social Management Framework’’ bw’Ikigega cy’Igihugu cy'Ibidukikije (Rwanda Green Fund).

Gusaba iyi nkunga yo gushyira mu bikorwa imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe birafunguye ku Miryango itari iya Leta (CSOs) n’inzego z'ibanze (Uturere n’Umujyi wa Kigali) kugeza tariki 20 Ukwakira 2023 (5:00 PM) ku rubuga www.greenfund.rw

Uburyo bwo gusaba inkunga

  • Abifuza gusaba inkunga barashishikarizwa gusura urubuga www.greenfund.rw kugira ngo bamenye byinshi kurushaho ndetse bohereze ubusabe bwabo. 
  • Mushobora kandi kutwandikira kuri application@greenfund.rw.

 

Gusaba guhabwa iyi nkunga bizarangira tariki 20 Ukwakira 2023 saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00PM).  

Ese gahunda y’ikigega ‘’Adaptation Fund’’ yitwa ‘’Enhanced Direct Access’’ igamije iki?

 

Gahunda y’ikigega ‘’Adaptation Fund’’ yitwa ‘’Enhanced Direct Access’’ ni gahunda igamije kongerera ubushobozi ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere bihabwa inkunga ifasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe binyuze mu cyitwa ‘’Enhanced Direct Access’’. Iyi gahunda ikaba ifasha mu gufata ibyemezo, ku buryo ubushobozi busaranganywa mu ikoreshwa ry’inkunga mpuzamahanga, haba ku rwego rw’igihugu ndetse n’uturere. 

Imishinga ya ‘’Enhanced Direct Access (EDA)’’ igenwa ku rwego rw’igihugu binyuze mu busabe bw’abagenerwabikorwa. Ibi bitanga amahirwe ku mishinga ifite udushya irimo kugeragezwa ikaba yarakozwe iturutse hasi mu turere, ikazamuka ku rwego rw’igihugu hifashishijwe ubumenyi bwihariye bw’abanyagihugu. Ishobora kandi gushingira ku bumenyi bw’inyongera bwarahuwe ahandi ndetse ikaba igomba kuba igamije guteza imbere imikoranire n’ubufatanye hagati y’inzego za leta n’izabikorera. 

Menya byinshi hano na hano.

Ku bindi bisobanuro: 

Ohereza ubutumwa kuri imeri: info@greenfund.rw.

Tags